ads

ads







Ku wa 8 Ugushyingo 2019 nibwo Ingabire yatangarije abagize FDU Inkingi ko atakiri umuyobozi wayo. Ubuzima bwa FDU Inkingi busa n’ubwazambye muri iyi minsi nyuma yuko iri shyaka rishyizwe ku rutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ihuriye muri P5 ya Kayumba Nyamwasa. Imikoranire hagati y’ishyaka rya Ingabire Victoire n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda yatumye ahamagazwa n’Ubugenzacyaha mu iperereza mu bihe bitandukanye. Ibiheruka ni nyuma y’igitero cyagabwe mu Kinigi n’abarwanyi biyemereye ko baturutse mu Mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RNC, cyahitanye abaturage 14. Iyi mitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe muri P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri (Igice cya Ntaganda Bérnard.) Nyuma y’icyo gitero, Ingabire yihutiye gusohora itangazo avuga ko asaba “abicanyi gusubiza inkota mu rwubati”, ngo “ntiwakunda igihugu cyawe ngo nurangiza wice abaturage bacyo.” Iki cyemezo cya Ingabire ariko kinaje gikurikira ibikorwa by’Ingabo za FARDC bica intege imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya RDC, byasize abarimo uwari umuyobozi FDLR, Mudacumura Sylvestre n’umwe mu bayobozi bo hejuru ba RUD Urunana , General Musabyimana Juvenal bakunze kwita Jean Michel Africa bishwe. Ni mu gihe kandi abari abayobozi bayo barimo Umuvugizi wayo Ignace Nkaka [LaForge Fils Bazeye] na Nsekanabo Jean Pierre [Abega] wari ushinzwe Ubutasi, batawe muri yombi bavuye muri Uganda, gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu minsi ishize kandi abarwanashyaka ba FDU Inkingi bagejejwe mu butabera ndetse basabirwa igifungo cy’imyaka 12. - Umugambi wo kuyobya uburari Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko Ingabire Victoire amaze kubona ishyano rikomeje kugwirira abarwanyi ba P5 ibarizwamo na FDU Inkingi, yahise yunguka umugambi wo kuyobya uburari ku buryo ibyaba bishobora kuba byakurikiranwa n’ubutabera kuri FDU Inkingi bitamubazwa. Biremezwa kandi ko Victoire Ingabire ari mu mugambi wo gutangiza umutwe mushya ariko uzaba uhuje icyerekezo na FDU Inkingi hamwe na P5. - Mpayimana Philippe aherutse kuburira FDU Inkingi Hashize iminsi 40, Umunyapolitiki wigenga Mpayimana Philippe ahanitse ijwi asaba Ingabire Victoire Umuhoza gusesa ishyaka rye FDU Inkingi kuko ibitekerezo rigenderaho byatsinzwe. Ubutumwa burebure Mpayimana yageneye Ishyaka ritemewe rya FDU Inkingi n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside, yareruye agira ati “Ndasaba abarwanyi bahanganye na FPR kuva 1990 kwemera intsinzwi.” Yaje isa n’isonga Ingabire n’ishyaka rye bitewe n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda abarwanyi bakorana n’imitwe yunze ubumwe na FDU Inkingi, bagaragayemo mu bice bitandukanye by’igihugu, aho bishe abaturage b’inzirakarengane mu Kinigi n’ahandi. Ingabire yageze mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi, atangaza umugambi we wo gukora politiki no kwandikisha Ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko, ari nabwo yakoraga ibyaha akajyanwa mu butabera. Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru. Yari amaze guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Uyu munyapolitiki yarekuwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ariko na nyuma yo kuva mu munyururu yakomeje ibikorwa bye, anashinjwa guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu nama y’abarwanashyaka be yaremesheje mu Karere ka Kirehe. - Ishyaka rishya rya Ingabire ntawe uricira akari urutega Ishyaka rya Ingabire winjiye mu bikorwa by’amashyaka n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ryamaganiwe kure n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga. Bamwe bagaragaje ko icyemezo cyo gushinga ishyaka, nta cyizere gitanga cyane ko cyaba gifite aho gihuriye no guhunga igitutu FDU Inkingi yashyirwagaho cyo gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda. Umwe muri bo yavuze ko “Aragenda atera intambwe nubwo akivuga ibitabapfu. Ubukene burahari yego ariko kwirengagiza intambwe zo kuburwanya n’ibisubizo bibonerwa umuti mu mikoro make y’ u Rwanda, ni ubugome buvanze n’ubujiji.’’ Dr Abdallah Utumatwishima yagize ati “Harya ngo ibi bya Liberity na DALF byo bije bite kandi? Ubwo se abantu bajye bakora ibyaha, bananirwe kwihana, bange gusaba imbabazi maze bahindure amazina? Ubwo se ibyo byakwemerwa Bwana Tom Ndahiro?’’ Muri bo hari abagaragaje ko izina yahaye ishyaka rifitwe n’undi muntu ku buryo nabyo birimo inenge. Kagabo Jacques we yamusabye guhindura bwangu izina kuko hari undi muryango urikoresha kandi bizwi. Ati “Victoire Umuhoza, byaba byiza uhinduye izina ry’ishyaka ryawe hakiri kare ugashaka irindi ritari UMURINZI, kuko iryo hari umuryango utari uwa Leta urifite "UMURINZI INITIATIVE", wahindura hakiri kare kugira ngo ritazakubera imbogamizi mu kwandikisha ishyaka ryawe.’’ Uwitwa Pascal ati “Mbere yuko utangaza iryo shyaka ariko ubundi rifite ubuzima gatozi mu Rwanda? Ko nzi ko n’ikigo cyangwa akaduka katatangira mu mudugudu cyangwa ku murenge utarabimenyesha RRA. Mwebwe mwabimenyesheje ababishinzwe, ejo babakumira ngo bababujije ubwisanzure, nyweeeeeeeeee.’’ Nyuma yo kwegura kwa Ingabire ku buyobozi bw’Ishyaka rya FDU Inkingi, inshingano zahawe mu buryo bw’agateganyo Bahunga Justin wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri.

Dore ibyatumye Ingabire yitandukanya na FDU Inkingi agashinga ishyaka rishya; dore amayeri abyihishe inyuma>>>







Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019, ubwo yitabiraga inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare.Iyi nama ikaba yitabiriwe n’abayobozi banyuranye kuva ku Karere kugera ku mudugudugu, yitabiriwe kandi n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano, abadepite n’abasenateri bavuka muri aka Karere. Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyi nama cyavugaga ku mutekano, Col Rugambwa Albert yavuze ko amateka yo kubohora u Rwanda hejuru ya 60% ahera mu Karere ka Nyagatare bityo ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze baho badakwiye kugambanira u Rwanda, gukorera ku jisho n’andi manyanga yatuma badakora neza. Yagize ati“ Abantu mutuye Nyagatare by’umwihariko mufite igahango gikomeye n’uru Rwanda, kubera ko abenshi mu babohoye iki gihugu aha niho babanje gukandagira mbere yo kujya ahandi, turibuka abahungu n’abakobwa bato baryamye mu Akagera n’aha hose niyo mpamvu mufite igihango gikomeye n’uru Rwanda mukwiye kuba muhumeka indangagaciro yo kutagambanira u Rwanda no gukorera neza Abanyarwanda.” Col Rugambwa yabwiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko kizira kugambanira u Rwanda, abibutsa ko bakwiye kugira indangagaciro zo gukorera umunyarwanda kandi neza. Yakomeje agira ati “Dukwiye kuba dufite ubushake tudakorera ku jisho, tudakorera kuri banshime. Umunsi tuzabinoza neza tugakora atari ukugira ngo badushime cyangwa atari uko twashyizweho igitutu, tugakora kubera ko bituvuyemo tuzamenya ko u Rwanda rwakomeye.” Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba ACP Hatari Emmanuel we yavuze ko Akarere ka Nyagatare ari aka gatatu mu gihugu hose mu kugira ibyaha byinshi nyuma ya Gasabo na Rubavu. Kimwe mu byaha byiganje muri aka Karere ngo ni ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano, urumogi n’ibindi bivugwa ko bituruka mu gihugu cya Uganda. Yavuze ko abaturage bakwiriye kumva inama bagirwa yo kwirinda ibiyobyabwenge kuko mbere na mbere aribo byangiza. Ati “ Njye nibaza impamvu ikintu bakita ikiyobyabwenge warangiza ukagifata kandi ubizi neza ko ari ikiyobyabwenge, rero nkuko dusobanutse dufite n’ubuyobozi bwiza Duke our kubirandura mu muryango nyarwanda ndetse no mu rubyiruko.” Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Umuturage ku isonga, Umusingi w’Iterambere rirambye.”

Col Rugambwa yibukije abayobozi muri Nyagatare kutagambanira ubutaka bwabaye imbarutso yo kubohora u Rwanda>>>







Nyuma y’uko akatiwe igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose asigaje ,urukiko rukuru rumaze kumuhamya ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ,bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye ku kabaya ,ijambo rifatwa nk’iryashishikarije abahutu kwica abatutsi,Dr .Leon Mugesera yarajuriye none kuri uyu wa mbere yagaragaye mu rukiko rw’ubujurire. Ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ari nawe wamwunganiraga na mbere Me Rudakemwa Jean Felix ,Umucamanza yatangiye asaba Mugesera kuza imbere y’inteko y’abacamanza ,ariko Mugesera ubwe ahita asaba ko atakwirirwa ahagera ngo kuko adashobora kuburana ahagaze ku mpamvu avuga ko ari iz’uburwayi yagize ati” simbasuzuguye ba nyakubahwa bacamanza ariko sinashobora guhagarara ku mpamvu z’uburwayi.” ati kandi birazwi kuko na mbere kose urukiko rwanyemereraga kuburana nicaye.” Umucamanza yabajije ubushinjacyaha icyo bubivugaho bwemera ko uyu yakunze kuburana koko yicaye,ariko buvuga ko imanza ubu zitandukanye kuba atagaragaje icyemezo cya muganga ngo urukiko ari rwo rugomba kubifataho umwanzuro,maze rwiherereye nyuma yo kubiganiraho rwemerera Mugesera kuburana yicaye . Dr.Leon Mugesera yongeye kumanika ukuboko asaba ijambo ashimira ko yemerewe kuburana yicaye ariko kandi asaba ko abacamanza bagize inteko y’iburanisha bamwibwira akamenya amazina yabo ,bamubwiye ko atari ngombwa arabyanga , akomeza kubibasaba ku mpamvu yahise avuga ko zishobora kubangamira iburanisha mu gihe yaba asanzemo abo atifuza muri uru rubanza .Ni nako byagenze koko kuko nyuma yo guhaguruka akegera abacamanza ari kumwe n’umwunganira abacamanza umwe ku wundi bakagenda bamwongorera mu ijwi rito cyane ,amazina yabo yahise avuga ko asanzemo izina Charles KALIWABO,uyu wahoze ayoboye urukiko rukuru ngo yagiye agira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo kuko ari mu bacamanza bamuburanishije ubwo yahamywaga ibyaha agakatirwa gufungwa burundu. Yahise avuga ko amwihannye agendeye ku ngingo y’103 y’imiburanishirize y’imanza zirimo n’uru, yemera ko umuburanyi ashobora kwihana umucamanza ,yasabwe gusobanura impamvu yihannye uwo mucamanza ,avuga ko ingingo 106 y’iri tegeko ivuga ko iyo umuburanyi yihannye umucamanza urubanza rusubikwa nta mpaka ,maze mu ijambo rye ati ‘gutanga ibisobanuro kwaba ari ugukurura impaka kandi itegeko rivuga ko nta mpaka zigomba kubaho iyo bimenze bityo”. Tariki 15 Mata 2016 ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Léon Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Mu byaha bitanu yaregwaga n’Ubushinjacyaha, bitatu muri byo byaramuhamye akatirwa gufungwa burundu

Urubanza rwa Dr.Leon Mugesera ruracyakomeje; noneho yanze umucamanza urubanza rurasubikwa>>>




Using the font is as easy as download & installing locally on your computer.




AMAKURU
Nature
by : MiZERO Honoré , 20 November, 2019





POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




UDUSHYA




UBUKUNGU

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

INDEBAKURE.COM
Phone: +250 xxx zzz
Email: info@indebakure.com