ads

ads












Umuhango wo guhererekanya ububasha wabaye ku masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2019. Ba Minisitiri uw’Ubutabera n’uw’Umutekano basinye ku masezerano yo guhererekanya inyandiko, cyane izijyanye umutekano mu gihugu, aho nka Polisi y’u Rwanda yari muri Minisiteri y’Ubutabera yasubiye muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yigeze kubamo. Minisitiri Busingye Johnston kuri Twitter yagize ati “Muri rusange tuzakomeza gukorana umunsi ku wundi kugira ngo itegeko ryubahirizwe, umutekano urakomeza kuba ingenzi, uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe, ibyo dukora bikomeze kugira impinduka mu mibereho n’ubukungu by’igihugu.” Yavuze ko hashize imyaka itatu, ukwezi kumwe n’iminsi itandatu ahawe ziriya nshingano zari muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, ngo umubano wari mwiza kandi bizakomeza. Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aheruka kugirana n’itangazamakuru yabajijwe impamvu iyi Minisiteri y’Umutekano igarutse nyuma y’imyaka itatu, umunyamakuru amubaza impamvu yahawe Umusirikare “ufite izina rikomeye mu gihugu”. Perezida Kagame asubiza iki kibazo yagize ati “Guhindura Leta nari nzi ko mwabimenyereye, uko byaje niko bigenda. Hari ubwo ushyiraho abantu ngo ugire ibyo ugeraho, …” Hari abasesenguye ko iyi Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yakunze kuyoborwa n’Abasivile yahawe Umusirikare kugira ngo akaze ingamba z’umutekano bitewe n’umwuka politiki uri mu gihugu, n’ibimaze iminsi biriho by’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bavugwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Uwaherukaga kuyobora iyi Minisiteri ni Sheikh Musa Fazil HARERIMANA wayivuyemo hashira imyaka itatu inshingano zari izayo zigenzurwa na Minisitiri w’Ubutabera.

Polisi y’u Rwanda yasubiye mu nshingano za Minisiteri y’umutekano mu gihugu>>>











Using the font is as easy as download & installing locally on your computer.




AMAKURU


Nature
by : Jean Bosco Rukundo , 27 November, 2019


POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




UDUSHYA




UBUKUNGU

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

INDEBAKURE.COM
Phone: +250 xxx zzz
Email: info@indebakure.com