ads

ads


Dore ibiciro byatangajwe byo kwinjira ku mikino ya ¼ cy’irangiza ya CECAFA Kagame Cup

by MiZERO Honoré 15 July. 2019 @indebakure.com 258 Views


15072019202610d_c1ypcwwaaio8a-2-e79eb.jpg
ADVERTISEMENT


Nyuma yo gutangaza ko imikino yose ya ¼ cya CECAFA Kagame Cup izakinirwa kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,ibiciro byo kwinjira ku mikino byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make yashyizwe kuri 2000 FRW naho iya menshi ishyirwa kuri 20.000 FRW.

Kwamamaza


Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 nibwo iyi mikino iratangira aho saa kumi z’amanywa TP Mazembe izahura na Azam FC naho saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, Rayon Sports icakirane KCCA.

Ibiciro byose byo kwinjira muri iyi mikino yombi ni 2000 FRW , 5000 FRW na 20.000 FRW. KU wa Gatatu saa kumi z’umugoroba, Gor Mahia izahura na Green Eagles naho saa kumi n’ebyiri n’igice , APR FC ihure na AS Maniema Union.

Mu gihe amakipe ari gukina yanganya mu minota 90, hazajya hitabazwa iminota 30 y’inyongera, nakomeza kunganya hitabazwa penaliti.

Izatsinda hagati ya TP Mazembe na Azam FC, muri 1/2 izahura nizava hagati ya APR FC na AS Maniema. Izava hagati ya KCCA na Rayon Sports, muri 1/2 izahura nizava hagati ya Green Eagles na Gor Mahia FC.

Ikipe yegukanye iri rushanwa ihabwa igikombe giherekejwe n’ibihumbi mirongo itatu by’amadorali ya Amerika ($30,000). Ni angana na Miliyoni makumyabiri na zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda (27.000.000 FRW). Ikipe ya kabiri ihabwa $20,000 ( Miliyoni 18 FRW) naho iya gatatu ikegukana $10,000 (Miliyoni 9 FRW) .

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com