ads

ads


Afrobasket: Abangavu b’U Rwanda baratangira Igikombe cya Afurika bisobanura n’aba Tanzania>>>

by MiZERO Honoré 28 July. 2019 @indebakure.com 397 Views


28072019220238_mg_7411jpg-8c82-6e3bb-2f9a4.jpg
ADVERTISEMENT


Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 16 iratangira Igikombe cya Afurika cy’umukino wa Basketball kizabera i Kigali guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2019, icakirana n’iya Tanzania mu mukino ubera muri Petit Stade i Remera guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kwamamaza


U Rwanda rwakiriye iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, aho ryitabiriwe n’ibihugu umunani birimo Angola, Misiri, Mali ifite irushanwa riheruka, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Tombora y’uburyo amakipe azahura mu matsinda yabaye kuri uyu wa Gatandatu muri La Palisse Hotel, yasize ikipe y’u Rwanda itangira iri rushanwa icakirana n’iya Tanzania byari kumwe mu irushanwa ry’akarere ka gatanu mu kwezi gushize.

U Rwanda rwari rwabaye urwa kabiri muri Zone V yabereye i Kigali mu mpera z’ukwezi gushize, aho rwaje inyuma ya Uganda mu irushanwa ryari ryahuje ibihugu bitatu birimo na Tanzania.

  1. Tombora yasize u Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Tanzania, Mozambique na Angola.
  2. Itsinda B rigizwe na Mali, Misiri, Uganda na Afurika y’Epfo.
Aganira n’itangazamakuru nyuma ya tombora, umutoza wungirije w’ikipe y’u Rwanda, Habimana Mugwaneza Claudette, yavuze ko amakipe batomboye basanzwe bahura na yo, yizeza abanyarwanda kuzabashimisha muri iri rushanwa.

Ati” Ntabwo twavuga ko dutomboye itsinda ryoroshye, ariko nkurikije imyiteguro abantu bagenda bakora cyangwa uko ikipe zitegura n’imyitozo twakoze, birashoboka izi kipe twazitsinda. Aya makipe yose twagiye dukina, ntabwo ari ubwa mbere n’ubwo abakinnyi bahinduka.”

“Abanyarwanda tubateganyiriza intsinzi no kubashimisha, bazaze kudushyigikira kuko ntabwo twakwishoboza bataturi inyuma.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, Mugwiza Désiré aherutse kuvuga ko u Rwanda rwakiriye iri rushanwa ry’abangavu mu rwego rwo kubereka ko bashyigikiwe.

Ati” Twagiye twakira amarushanwa atandukanye y’abato nk’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’andi atandukanye ariko twari tutarakira irushanwa Nyafurika rikinwa n’abakobwa. Ibi rero ni ukugira ngo duhe abakobwa agaciro ndetse tunereka abana b’abakobwa ko nabo bafite impano kandi ko n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ribitayeho.”

Kuva iri rushanwa rya Afurika rihuza abangavu ritangiye kuba mu 2009, Mali yihariye ibikombe mu nshuro eshanu zose rimaze gukinwa.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzaba ruryitabiriye mu cyiciro cy’abangavu nyuma yo gukina iryo mu 2015 ryabereye muri Madagascar.

Ikipe y’u Rwanda yatahanye umwanya wa nyuma mu makipe icyenda yaryitabiriye nyuma yo gutsindwa imikino ine yakinnye.

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ukinwa kuri iki Cyumweru, hateganyijwe imikino ine muri Petit Stade i Remera.
Kwinjira kuri iyi mikino byagizwe Ubuntu kugira ngo abanyarwanda babashe kureba iri rushanwa rya Afurika no gushyigikira abangavu b’u Rwanda.

Uko amakipe azahura kuri iki Cyumweru:
12:30: Misiri vs Afurika y’Epfo:
  • 14:45: Mali vs Uganda
  • 18:00: Rwanda vs Tanzania
  • 20:15: Angola vs Mozambique

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com