ads

ads


Rutsiro: Umuyobozi ushinzwe ubuzima Pascal Nzasabimana yatangije icyumweru cyahariwe konsa muri aka karere>>>

by MiZERO Honoré 14 August. 2019 @indebakure.com 496 Views


1408201901273527972508_2328556350494052_998996444640631679_n.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 Akarere ka Rutsiro katangije icyumweru cyahariwe konsa ku nsanganyamatsiko igira iti "Dushyigikire ababyeyi bashobore konsa!"

Kwamamaza


uyu muhango watangirijwe mu murenge wa Kivumu akagari ka Bunyunju umudugudu wa Kamabuye, utangizwa n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka Rutsiro Nzasabimana Pascal kubufatanye n'Umufatanyabikorwa Hingaweze.

Uyu muhango ukaba wari watumiwemo ababyeyi bafite abana bari munsi y'imyaka itanu,abajyanama b'ubuzima n'abagabo bagize itsinda rishinzwe gukangurira abandi bagabo kugira uruhare mu gukumira igwingira ry'abana bato.

Mu bikorwa binyuranye byaranze uyu muhango, harimo gutegura indyo yuzuye, kugaburira no gutekera abana igikoma cya sosoma byatanzwe na Hingaweze.

Kubijyanye n'ubutumwa bw'uyu munsi, Pascal yasobanuriye ababyeyi akamaro ko kwita k'umwana kuva agisamwa, kumwonsa kuva avutse ntakindi umuvangiye kugera ku mezi atandatu, kumwitaho igihe atangiye imfashabere kuko usanga ariho abana bakunda gusubira inyuma, gutegura indyo yuzuye no kwitabira igikoni cy'umudugudu kuko biri muri bimwe bizadufasha guhangana n'igwingira ndetse n'indwara z'imirire mibi mu bana bato.

Abaraho baganirijwe kandi kukamaro ko kuboneza urubyaro, kubyarira Kwa Muganga,gukingiza umwana, isuku no ku zindi gahunda zubuzima. Pascal yashoje ashimira buri wese mu bari aho uruhare rwe, anabifuriza kugira ubuzima bwiza buzira igwingira.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com