Huye: Hapfuye uwa kabiri muri 40 bajyanywe mu bitaro bariye inka yipfushije.
by Janvier Jano
21 August. 2019
@indebakure.com 1K Views
ADVERTISEMENT
Umuturage wa kabiri mu barenga 40 baherutse kujyanywa mu bitaro kubera ko bariye inyama z’inka yipfushije zikabatera indwara, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Ku Cyumweru gishize ni bwo abaturage barenga 40 bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye bajyanywe kwa muganga kubera uburwayi bwo mu nda bari batewe no kurya inyama z’inka yipfushije.
Abo baturage bariye iyo nka batuye mu midugudu ya Mariza na Muranda mu Kagari ka Kabusanza.
Bagitangira gutaka kuribwa mu nda hitabajwe ubuyobozi n’inzego z’ubuzima bahita bajyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Huye bizwi nka Kabutare.
Bajyanywe ku bitaro ari 40 muri bo abagera kuri 19 bahabwa imiti barataha naho umwe yitaba Imana abandi basigara bavurwa.
Abasigaye mu bitaro bakomeje kwitabwaho bigera kuri uyu wa Mbere hasigayemo abagera kuri bane barimo umwe urembye cyane witwa Twiringiyimana Daniel w’imyaka 28 y’amavuko.
Twiringiyimana yahise yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye ariko biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Kwamamaza
Amakuru atangwa na CHUB avuga ko yahageze arembye cyane baramuvura ariko biranga ubuzima buramucika.
Kugeza
kuri uyu wa Kabiri mu Bitaro bya Kabutare hari hasigayemo abagera kuri
batatu barimo umwana umwe ariko bose basezerewe kuko bari bamaze gukira.
Umuyobozi
w’Ibitaro bya Kabutare, Dr Nzambimana Dr Jean Bosco, avuga ko bavuye
bakurikije ibimenyetso bari kubona kuko ibipimo by’indwara bari batewe
n’izo nyama bitaraboneka.
Ati “Twafashe ku nyama, ibirutsi
n’umusarani tubyohereza muri laboratwari y’igihugu iba muri CHUK
tubyohereza no kuri CHUB kugira ngo tumenye icyari cyabiteye ariko
ibisubizo ntibiraza. Twebwe ibitaro byacu nta bushobozi bifite bwo
kubipima.”
Iyo nka bariye yari iy’umukecuru ugeze mu za bukuru wo mu Mudugudu wa Mariza, yari imaze amezi atatu ivutse.
Yaje gupfa ayiha abaturage ngo bajye kuyihamba aho kubikora bajya kuyirya. Uwo mukecuru we ntabwo yariye kuri izo nyama.
Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured