ads

ads


Amavubi yanyagiye Seychelles imvura y’ibitego, ahita yubaka andi mateka mashya mu mikino mpuzamahanga -Dore amafoto y'ibyaranze umukino>>>

by MiZERO Honoré 10 September. 2019 @indebakure.com 538 Views


10092019125024arton44133.jpg
ADVERTISEMENT


Amavubi yiyunze n’Abanyarwanda byimazeyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Seychelles ibitego 7-0 mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar 2022.

Kwamamaza


Bwa mbere mu myaka 44 amaze ashinzwe yabashije gutsinda ibitego 7-0 mu mikino mpuzamahangamu mukino yahuragamo na Seychelles byiyongera kuri 3-0 yayitsinze mu mukino ubanza biba 10-0. Amavubi yatangiye umukino asatira cyane aho yakagombye kuba yafunguye amazamu ku munota wa 5,Tuyisenge Jacques ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye asigaranye n’umunyezamu.

Ku munota wa 13 w’umukino,Seychelles yahushije igitego cyabazwe ubwo Vigoot Gerrick yasigaranaga n’umunyezamu Kimenyi bonyine ateye uca ku ruhande.Ubu nibwo buryo bukomeye cyane iyi kipe yabonye muri uyu mukino. Ku munota wa 16 w’umukino nibwo Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira yaherejwe neza na Hakizimana Muhadjiri wateye coup franc yakorewe kuri Kagere Meddie.

Ku munota wa 22 Tuyisenge yahushije igitego cari cyabazwe ubwo yacomekerwaga umupira mwiza asigarana n’umunyezamu wenyine,ashatse kumuroba aramushota. Amavubi yahise ibona ibitego 2 mu minota ibir gusa kuko ku munota wa 27 Kagere Meddie yatsinze igitego cyiza n’umutwe hanyuma Tuyisenge nawe ahita amwunganira ashyiramo icya 3 ku munota wa 28.

Amavubi yahise abona igitego cya kane ku munota wa 33 cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques biyafasha kurangiza igice cya mbere ayoboye n’ibitego 4-0. Mu gice cya kabiri Amavubi yatangiye yotsa igitutu Seychelles bituma ku munota wa 53 abona igitego cyatsinzwe na Meddie Kagere ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel.

Nyuma y’iminota 2,Amavubi yabonye igitego cya 6 cyatsinzwe na Mukunzi Yannick n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koloneri ya Djihad Bizimana. ku munota wa 79 Hakizimana Muhadjiriy atsinze igitego cya karindwi cy’Amavubi ku mupira mwiza yahawe na kapiteni Tuyisenge Jacques kuri counter attack bakoze.

Amavubi yatsinze ibitego ibindi bitego bitatu muri uyu mukino ariko umusifuzi avuga ko ba rutahizamu bari baraririye. Ni ubwa mbere Amavubi atsinze ibitego 7-0 ikipe y’igihugu mu mikino mpuzamahanga gusa muri 2007 Amavubi yatsinze Djibouti ibitego 9-0 muri CECAFA.

Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi iririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abasimbura b'Amavubi
Mashami Vincent n'abo bafatanya baririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Abahagaze: Kagere, Rwatubyaye, Omborenga, Kimenyi, Tuyisenge na Imanishimwe. Abunamye: Bayisenge, Bizimana, Mukunzi, Muhire na Hakizimana
Umutoza wa Seychelles Jan Mak n'abo bakorana, mbere y'umukino
Mu minota ya mbere, Tuyisenge Jacques yahushije igitego asigaranye n'umunyezamu Barra Romeo
Bizimana Djihad yishimira igitego cya mbere cy'Amavubi
Abakinnyi bagenzi be barimo Mukunzi na Tuyisenge bahise bajya kubyinana na we, bishimira iki gitego cya mbere
Kagere Meddie yishimira igitego cya kabiri cy'Amavubi
Nyuma y'amasegonda make, kapiteni Tuyisenge Jaques yatsinze igitego cya gatatu
Tuyisenge na Bizimana Djihad bishimira igitego cya gatatu cy'u Rwanda
Tuyisenge yangiwe igitego cyashoboraga kuba icya gatatu cye mu gice cya mbere
Umupira Kagere yateresheje umutwe wagiye hejuru y'izamu
Kagere nyuma yo guhusha uburyo bwanyuze hejuru y'izamu
Bizimana Djihad atera umupira wa koruneri
Mukunzi Yannick yatsinze igitego cya gatandatu kuri koruneri
Gen. Kabarebe James, umujyanama wa Perezida Kagame mu by'umutekano akaba n'Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, yarebye uyu mukino
Minisitiri wa Siporo n'Umuco Nyirasafari yari mu bayobozi barebye uyu mukino
Umunya-Misiri Salaheldini Hesham wari ushinzwe kugenzura imyitwarire y'abasifuzi
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yari mu barebye uyu mukino
Abafana b'Amavubi bari babukereye
Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene, Minisitiri w'Urubyiruko Mbabazi Rosemary na Minisitiri wa Siporo n'Umuco Nyirasafari Esperance bagiye gushimira Amavubi ubwo umukino wari urangiye
Ba Minisitiri bombi bashimira umutoza Mashami Vincent

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com