ads

ads


Dore ibintu 10 wakora bitakugoye ukibyuka maze bikagufasha kwirirwana akanyamuneza>>>

by MiZERO Honoré 11 September. 2019 @indebakure.com 486 Views


11092019083107image.jpg
ADVERTISEMENT


Uyu munsi indebakure.com twabateguriye ibikorwa 10 umuntu asuzugura nyamara ugasanga uduhaye agaciro agize ubuzima bwiza kurenza abandi batabyitaho.

Mu gihe waba wifuza guhora ufite imbaraga mu mubiri nta mavunane ndetse ufite n’isura nziza wakwita kuri ibi bikorwa bikurikira:

Kwamamaza


  1.  Kunywa amazi ukibyuka: Ni byiza kunywa amazi mu gikombe kinini ukibyuka mbere yo kugira ikindi kintu ushyira mu kanwa. Ibi bituma wongera amazi mu mubiri cyane ko uba umaze ijoro ryose umubiri ukoresha amazi wanyweye utararyama. Ikindi ni uko ngo amazi ya mugitondo atuma umuntu agira ubushake bwo kurya.
  2. Gukaraba amazi y’akazuyazi: Gukaraba amazi y’akazuyazi bigufasha kunanura imitsi y’umubiri. Ibi bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Ibi kandi bituma ubushyuhe bw’umubiri na bwo bwiyongera bigatuma umunsi wose wirirwa umeze neza.
  3.  Kwisiga neza: Nyuma yo kuva mu bwiyuhagiriro, ugomba gufata amavuta ukisiga winogereza. Ibi bituma mu maso hawe hamera neza umunsi wose.
  4. Gufata ifunguro rya mugitondo: Gufata ifunguro rya mugitondo ni byiza kuko bituma wirirwa ufite imbaraga bityo ukabasha gukora akazi kawe neza.
  5. Kunywa icyayi: Icyayi cya mukaru gikungahaye cyane ku bintu bigabanya oxygene mu mubiri w’umuntu (antioxydants). Ibi rero bituma ya myuka mibi irimo na za Co2 isohoka.
  6. Gukora imyitozo ngororamubiri: Imyitozo ngororamubiri ikozwe mu gitondo nko kugenda n’amaguru, kwirukanka n’ibindi wakora bituma ugabanya umunaniro uba uramukanye. Ibi rero bituma wirirwa umeze neza.
  7. Kwitera imibavu: Burya umuntu uhumura neza uba wumva afite ubuzima bwuzuye ndetse n’abantu unyuzeho bumva uhumura neza bityo bakabona uri umuntu ufite ubuzima bwiza. Ni yo mpamvu rero kwitera imibavu ari byiza ku buzima bw’umuntu. Cyakora ugomba kwirinda kurenza urugero.
  8. Gutungurana: Gutungura cyangwa gukorera udushya uwo mubana cyangwa abana bawe ubakorera utuntu duto duto rimwe na rimwe igihe batari babyiteguye bitera ibyishimo. Akensi ibi byishimo biboneka nk’iyo urimo gusoma ubutumwa (message) bakoherereje bagushimira cyangwa iyo bari kubikwibwirira bo ubwabo.
  9. Gusetsa abantu: Iyo ufite akamenyero ko gusetsa abantu mu gitondo bigufasha nawe kubyuka useka. Gusa biba byiza iyo usetsa umuntu ubiha agaciro na we agaseka akanakwereka ko ibyo wamubwiye koko byamusekeje. Uwo muntu ahora akwibuka ndetse akagumana muri we isura nziza ya twa tuntu dusekeje ukunda kumubwira.
  10. Guseka: Guseka ni byiza ku buzima bw’umuntu. Ni byiza rero kubyuka ukaba wajya aho bavuga utuntu dusekeje cyangwa nawe ukaba wavuga utuntu dusetsa abandi kuko iyo basetse nawe uraseka.

Ibi rero bishobora gufasha umuntu kwirirwa ameze neza. Gusa ugomba kubikora mu gitondo ukabona kwirirwa ufite ubuzima bwiza bityo gahunda zawe z’umunsi ukabasha kuzikora neza ukeye.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com