Lil 2pac agiye kwigisha abanyarwanda ibyiza byo kubungabunga ibidukikije nk’uburyo bwiza bwo kurwanya Ibiza abinyujije muri film yise “The truth”>>>
by RUKUNDO Jean Bosco
21 September. 2019
@indebakure.com 1K Views
ADVERTISEMENT
The truth ni film yanditswe ndetse ikanategurwa n’umusore w’umunyarwanda
Lil 2PAC. Igamije kongerera ubumenyi buhambaye abanyarwanda uburyo
bwiza bwo kubungabunga ibidukikije bityo maze bikaba isoko y’ubuzima
bwiza.
Kwamamaza
Ni nyuma yo kubona ko abanyarwanda bafite ikibazo cyo kumenya kwita ku bidukikije no kurwanya ibiza; dore ko bituma ibidukikije byangirika kandi aribyo soko y’ubuzuma bwiza.
Ariko mu byukuri akenshi ababyangiza usanga baba batazi umumaro wabyo. Ibi bigatuma ibiza bibona urwaho rwo kugwira u Rwanda, kandi mu byukuri bitari bikwiye dore ko hari n’uburyo bwinshi bwakwifashishwa mu kubungabunga ibidukikije.
Kubera iyi mpamvu umusore wumunyarwanda IYAKAREMYE Eugene uzwi nka (Lil 2pac) yatangarije Indebakure.com ko yifuje kwigisha abanyarwanda ibyiza byo kubungabunga ibidukikije mukurwanya Ibiza abinyujije muri film yise “Ukuri” cyangwa “The truth” mu ndimi zamahanga.
Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira Ibiza (MIDIMAR) yatangaje ko ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu mu mwaka we 2017, byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 6.7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imvura nyinshi, inkuba, imyuzure n’amapfa ni bimwe mu biza byagize ingaruka zikomeye mu mwaka ushize, ndetse bigatwara ubuzima bw’abagera kuri 82 mu gihe abandi 151 bakomeretse.
Nk’uko bitangazwa na MIDIMAR, umwaka ibiza byangije inzu 5057, imyaka
yari mu mirima ingana na hegitari 5.111, imihanda 13, ibiraro 49,
imiyoboro y’amazi 10, ndetse n’inzira z’amashanyarazi 77. Byanagize ingaruka kandi ku matungo 589, insengero 35 n’amavuriro atatu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yatangaje ko mu gutabara abakozweho n’ibiza no gusana ibyangiritse, leta yatanze agera kuri miliyari 1.3 z’Amanyarwanda.
Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured