ads

ads


Ruhango: Mu mezi 9 yonyine abangavu barenga 400 bamaze kubyarira iwabo>>>

by MiZERO Honoré 26 September. 2019 @indebakure.com 1K Views


270920191951161fa865b98a96a21fbb36e35962ff2065.png
ADVERTISEMENT


Mu rugendo rwo kwamagana abakora ihohotera rishingiye ku gitsina, rwabereye mu Mujyi wa Ruhango kuri uyu wa kane taliki 26 Nzeri 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko abangavu 441 bamaze kubyara inda zitateguwe muri aya mezi ikenda.

Kwamamaza


Mu ijambo rye, Mayor Habarurema Valens yabwiye abaturage ko bafite imibare iteye inkeke igaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina rimaze gufata intera ndende, ugereranyije n’umubare w’abangavu bamaze kubyarira iwabo.

Habarurema avuga ko aba bakobwa barenga 400 bose babyaye inda zitateguwe batagejeje imyaka y’ubukure. Avuga ko barimo gukurikirana ubuzima bwabo, ndetse n’ababahohoteye kugira ngo bashyikirizwe Ubutabera.

Yagize ati: “Twabanje gukora ibarura ryabo bose, abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha batangiye gukora dosiye z’abakekwaho ibi byaha.”

Uyu muyobozi yanavuze ko hari gahunda ngari bise “Ruhango ikeye” irimo no gukurikirana abakoreye abangavu ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umwe mu bahohotewe wo mu Kagari ka Nyamagana, avuga ko yatewe inda ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ngo uwayimuteye ajya amutera ubwoba ko aramutse amuvuze mu nzego yahasiga ubuzima cyangwa se akamwicira uwo mwana babyaranye.

Yagize ati: “Usibye uyu musore wanteye inda, no mu rugo iwacu bumvise ko natewe ubwoba, bambuza kujya gutanga ikirego, ubu uwanteye inda aridegembya kandi yahinduye amazina.”

Umukozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta (OXFAM), Ingabire Eugénie yavuze ko hari abitwaza ubukene butiza umurindi ihohotera, akavuga ko ababyeyi bakwiriye kwigisha abana kunyurwa na duke bafite aho kurarikira byinshi bibateza ingaruka mbi harimo no kuba bakwandura indwara mbi, nka HIV itera SIDA.

Ati: “Tuributsa abantu ko ikibazo k’ihohotera gihari kandi gihangayikishije inzego, dusaba ko batinyuka bakarivuga kuko niyo nzira yonyine yo kurirandura.”

Muri iki gikorwa cyo kwamagana ihohotera rishingiye ku gitsina, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Kajeguhakwa Jean Claude yavuze ko Akarere ka Kamonyi kaza ku isonga mu kugira umubare munini wa dosiye z’abakoze ihohotera, kuko gafite dosiye 190.



Ruhango iza ku mwanya wa 5 mu hari dosiye nyinshi zivuga ku ihohotera, mu gihe Nyaruguru kaza ku mwanya wa mbere mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo dufite dosiye nke zijyanye n’ihohotera.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU
Nature
by : MiZERO Honoré , 20 November, 2019





POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com