ads

ads


Abaregwa gukorana na RNC bagaragaje ikimenyetso simusiga cy'uko Uganda n’ u Burundi bishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda -AMAFOTO>>>

by MiZERO Honoré 2 October. 2019 @indebakure.com 318 Views


02102019195601db38ddba7eabe28e9e30133e45160666.jpg
ADVERTISEMENT


Abantu 25 baregwa gukorana n’ishyaka RNC ritavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare i Kigali aho barezwe ibyaha bine.

Kwamamaza


Mu gusoma imyirondoro yabo mu rukiko bavuze ko harimo Abarundi, Abanya-Uganda n’Abanyarwanda. Mu Banyarwanda higanjemo abakomoka mu karere ka Gisagara.Bivugwa ko aba ari bamwe mu bafashwe mu mirwano iheruka kubera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa, nta makuru yatanzwe y’uko bagejejwe mu Rwanda.

Muri aba baregwa umuto afite imyaka 18 naho umukuru ni Habib Mudasiru w’imyaka 54. Bose barezwe ibyaha bine; kwinjira mu mitwe y’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi, umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu. Barezwe kandi icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Habib Mudasiru yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ku ipeti rya Majoro, mu kwa gatandatu ifoto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga imugaragaraza yarasiwe mu mirwano. Icyo gihe bivugwa ko ari ingabo za Congo zarwanaga n’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo.

Byavuzwe ko uyu yafashwe akoherezwa mu Rwanda nyuma yo gukomerekera mu mirwano. Abaregwa bose baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwa gisirikare, gusa nta numwe ufite umwunganiye. Bemeye bose ko baburana batunganiwe, bemeje ko ibihugu by’amahanga byabafashaga ari u Burundi na Uganda.

Aba baregwa kuba mu mutwe w’ingabo w’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga. Basubiza ku cyaha cy’umubano n’ibindi bihugu ugamije gushoza intambara mu gihugu’ bavuze ko Uganda yabafashije kugera ku mupaka w’u Burundi baciye muri Tanzania.

Ko ubutegetsi bw’u Burundi bwabacumbikiye, bukabaha imbunda n’amasasu mbere yo kubajyana ku mupaka wa Congo. Hashize igihe hari ubushyamirane bwa politiki hagati y’u Rwanda na Uganda hamwe n’u Rwanda n’u Burundi. U Rwanda ruvuga ko ibi bihugu bifasha abarwanya ubutegetsi, Uganda yahakanye ibyo u Rwanda ruyishinja ko ifasha abo mu mutwe wa RNC.

Leta y’ u Rwanda ivuga ishyaka RNC ririmo Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuba ari umutwe w’iterabwoba. Iri shyaka ryo rivuga ko atari umutwe w’iterabwoba ahubwo ari ishyaka riharanira impinduka mu Rwanda.


Aba bantu bari kuburanira ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare



 

Imyirondoro y’abo muri RNC baregwa muri uru rubanza

1.Rtd Major Mudasiru Habib atuye i Kanombe yavukiye muri Uganda ahitwa Mbarara.

2.Lt. Nsanzimana Patrick yavukiye mu Karere ka Gisagara atuye i Burundi.

3.Gakwerere Joseph yavutse muri 2001, atuye Uganda.

4.Habyarimana Jean Bosco yavutse mu 1979 atuye i Burundi.  5.Ngendakumana Vedaste yavutse mu 1987 mu Karere ka Gisagara. 

6. Minani Yohana atuye i Burundi ahitwa mu Kayanza, yavutse mu 1982 ni Umurundi.

 7. Rugamba Hagenimana Viateur atuye mu Karere ka Gicumbi, yavutse mu 1992.

8.Mfitumukiza Assier atuye mu Karere ka Karongi yavutse mu 1990.

9. Twizerimana Patrick yavukiye mu Karere ka Kanyaruguru mu 1990.

10. Bihoyiki Diogène yavutse mu 1982 mu Karere ka Gisagara.

11.Haguma Claude ni uwo mu Karere ka Rubavu yavutse mu 1996.

12. Rugambwa Suraimani yavutse mu 1976 ni Umunya-Uganda yavukiye i Masaka.

13.Mbarushimana Ildephonse ni uwo mu Karere ka Gisagara, yavutse mu 1997.

14. Nsabimana Jean Marie ni Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1991.

15. Yukamazina Leverien yavutse mu 1997 ni Umurundi w’i Muramvya.

16. Ndikurugendo Yisa yavutse mu 1989, ni Umurundi atuye i Bujumbura. 17. Habanabakize Innocent yavutse mu 1993 mu Karere ka Gisagara.

18. Rusigariye Ildephonse yavutse mu 1996 yavukiye mu Karere ka Gisagara. 19. Ndikumana Yisa.

20. Ngiruwera Shadrac yavutse mu 1996 mu Karere ka Gakenke.

21.Ndirahira Jean de Dieu ni Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1987. 22. Desiderion Fred ni uwo muri Uganda yavutse mu 1996 ahitwa Rubenge, Butorogo muri Mubenge District.

23. Gashumba Andre yavukiye mu karere ka Nyagatare mu 1966.

24. Habarurema Jackson yavukiye mu Karere ka Nyagatare mu 1994. 25. Ndibanje Lambert atuye muri Tanzania, ahitwa Rukore, yavutse mu 1996 afite ubwenegihugu bwa Malawi, ni Umurundi.

Rtd Maj Mudasiru yageze ku Rukiko rwa Gisirikare mu modoka asohotsemo bamuha imbago yifashisha agenda

Yabanje gusinyira ko yaburanye

Nyuma asubira mu modoka yabazanye

Nubwo yarashwe akaguru aba arinzwe n’abasirikare benshi

Benshi muri aba ni abo muri Gisagara abandi ni Abarundi, n’abavukiye Uganda n’abo mu tundi turere tw’u Rwanda

 

Yarasiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, yagejejwe imbere y’urukiko agendera ku mbago

Mudasiru yagaragaye ku mafoto yarashwe akaguru (Internet)

Aba ni abandi bari mu bagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com