ads

ads


Polisi n’igisirikare bya Uganda byafungiye Bobi Wine mu rugo rwe>>>

by MiZERO Honoré 9 October. 2019 @indebakure.com 258 Views


09102019021555arton44760.jpg
ADVERTISEMENT


Polisi ya Uganda kuri uyu wa gatatu yatumye umuhanzi akaba n’umunya-Politiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine adasohoka iwe mu rugo, mu rwego rwo kumurinda kujya gukora igitaramo cy’umunsi w’ubwigenge bwa Uganda.

Kwamamaza




Kuri uyu wa gatatu ku wa 09 Ukwakira ni bwo Uganda yizihiza imyaka 57 ihawe ubwengenge n’Abongereza.


Bobi Wine yagombaga gukora igitaramo kuri uyu munsi, gusa Polisi yamuhejeje iwe mu rugo nk’uko uyu muhanzi yabyemeje abinyujije kuri Twitter ye. Amafoto yashyije kuri uru rubuga agaragaza abashinzwe umutekano bagose ibice byose bikikije urugo rwe.


AtiKuva saa tanu z’ijoro polisi n’abasirikare bagose urugo rwanjye ndetse n’umutungo wanjye harimo One Love Beach Busabala (Hoteli Bobi Wine afite kuri Victoria), kugira ngo bamfungire mu rugo banahagarike igitaramo cy’umunsi wacu w’ubwigenge. Magingo aya kibaye igitaramo cya 156. Ntabwo nshobora kuririmbira mu gihugu cyanjye ndirimba ukuri ku butegetsi.”


Ku bwa Bobi Wine ngo kuba perezida Museveni akomeje kwitabira ibitaramo bitandukanye by’abahanzi ndetse anaheruka kwinjira mu muziki, ngo ni ubwoba afitiye micro ishobora kumucecekesha.


Umuyobozi wa Polisi ya Uganda IGP Martin Okoth Ochola yavuze ko Bobi Wine atemerewe gukora igitaramo ngo kuko hari byinshi atitaho, birimo ubuzima bw’abantu, umutekano wo mu muhanda ndetse n’uwabantu.


Ibi bikubiye mu baruwa uyu muyoyobozi wa Polisi yandikiye Bobi Wine ku wa 02 Ukwakira, yagiye ahagaragara ku munsi w’ejo.


Umuvugizi wa Polisi y’i Kampala Patrick Onyango yashimangiye amagambo ya Ochola, avuga ko Polisi idashobora kubona abapolisi bajya gucunga umutekano muri kiriya gitaramo bijyanye n’uko bose baza kuba bari mu munsi mukuru w’ubwigenge.


.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com