ads

ads


Dore impamvu nyakuri madamu Ingabire Victoire yahamagajwe na RiB agahatwa ibibazo>>>

by MiZERO Honoré 9 October. 2019 @indebakure.com 287 Views


09102019031351_103451578_ed77bd1b-9a8f-4f70-bd61-fdb18702f50b.jpg
ADVERTISEMENT


Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, kugira ngo abazwe ku kuba hari aho yaba ahuriye n’igitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, kigahitana abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Kwamamaza



Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemereye Kigali Today dukesha iyi nkuru  ko Ingabire yahamagajwe n’uru rwego ngo abazwe kuri icyo gitero, ariko ntiyigeze (Mbabazi) atangaza byinshi kuri aya makuru.

Yagize ati “Ni byo yahamagajwe ngo abazwe ku bitero byabereye i Musanze, ariko ibyinshi kuri icyo kirego bifitwe n’umugenzacyaha ukurikirana iyo dosiye. Nta makuru arambuye ahari ubungubu”.

Amakuru aravuga ko bamwe mu bakorana na Ingabire baba bafite aho bahuriye n’igitero cyo mu ijoro rishyira tariki ya 05 Ukwakira 2019, cyagabwe ku baturage b’abasivile.

Polisi y’igihugu yavuze ko abagabye igitero bari bitwaje intwaro zirimo n’iza gakondo.


Polisi y’igihugu kandi, nyuma yatangaje ko 19 mu bagabye igitero baje kwicwa, naho abandi batanu barafatwa.

Nyuma y’iki gitero, Ingabire yaracyamaganye, asaba abakigabye “gusubiza inkota mu rwubati”, yungamo ati “ntimushobora gukunda igihugu igihe mwica abaturage bacyo.”


Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com