ads

ads


RIB yataye muri yombi abiyise abahanuzi batekera umutwe umukobwa baranamusambanya>>>

by MiZERO Honoré 9 October. 2019 @indebakure.com 768 Views


09102019103531f65a97ac49c89fad6ac58c23e844a6d6.jpg
ADVERTISEMENT


Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo babiri batekeye umukobwa umutwe bakamwambura telefone bakanamusambanya.

Kwamamaza


Byabereye mu murenge wa Rusatira tariki 8 Ukwakira 2019. Uyu mukobwa avuga ko yagiye mu isoko ahura n’abatekamutwe bamumanukana mu ishyamba,bamubwira ko ari abanyamasengesho kandi bahishuriwe ko hari abamurwanya..


Agira ati “Tugeze mu ishyamba barambaza ngo mfite amafaranga angahe? Mbabwira ko mfite amafaranga ibihumbi 14.850 y’amafaranga y’u Rwanda. Umwe muri bo ampereza agatambaro ngo nshyiremo ayo mafaranga nari mfite ubundi nkakoze ku ibere ry’iburyo maze ngusengere kuko njye ndi umukozi w’Imana n’ibibazo uzahura nabyo bihite bigenda, gusa ibyo uzabigeraho nureka uyu muhungu turi kumwe mu karyamana ni nabwo uzabyara, ayo mafaranga ufite ukayampa niyo telefone.”


Akomeza avuga ko aba bagabo atazi bakomeje kumuganiriza bamubwira ko kugira ngo ibibi bimutegereje bitazamubaho,ari uko azana telephone n’ibihumbi 14 yari afite,ndetse mu rwego rwo kugira ngo azabyare neza namara gushaka,bamubwira ko agomba gushaka umusore baryamana byihuse.


Uyu mukobwa ngo yarabyemeye maze azamukana mu gashyamba n’umwe muri abo bagabo baragenda bakora imibonano mpuzabitsina ariko bagarutse basanga umwe wari wasigaranye amafaranga na telephone yagiye maze na we ngo atangira kugarura ubwenge ni ko gutabaza maze abo bagabo bombi barafatwa.


Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye TV na Radio 1 ko ikirego cy’uyu mukobwa bacyakiriye kandi ko iperereza rikomeje..


Mbabazi asaba abaturage kwirinda abatekamutwe,no kwirinda ibyo babashukisha byose kuko uyu ngo yabeshywaga gukizwa inyatsi.


Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Rusatira bakurikiranyweho gutekera umukobwa umutwe,bakanamusambanya.


Ibi bibaye mu gihe uyu mukobwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 ngo yari afite gahunda yo gusanga umugabo bakabana mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ayo mafaranga yambuwe ngo yari ayo kugura bimwe mu bikoresho.

Kuri ubu uyu mukobwa aravuga ko afite impungenge ko yaba yaratewe inda n’abo biswe abatekamutwe cyangwa se indwara ya Sida,cyakora ngo yahise yihutira kwa muganga ahabwa imiti,akaba yifuza ubutabera ari na ko agira inama abaturage kwirinda no kubanza gutekereza ku byo babwirwa n’abo bahuye,mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe.


.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com