ads

ads


Rayon Sports yabuze aho ikorera imyitozo kubera ko SKOL yafunze ikibuga cyo mu Nzove>>>

by MiZERO Honoré 4 November. 2019 @indebakure.com 205 Views


04112019194557whatsapp-image-2019-11-04-at-16.15.30-8fa0c.jpg
ADVERTISEMENT


Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyoborwa rwa SKOL, bwafashe icyemezo cyo gufunga ikibuga cyarwo cyubatse ku cyicaro cyarwo mu Nzove, Rayon Sports ihageze ibura aho ikorera imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Kwamamaza


Rayon Sports yagiye mu Nzove ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere igiye gutangira kwitegura umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakiramo Marines FC ku wa Gatatu.

Ubwo abakinnyi bayo bageraga ku kibuga cya SKOL kiri mu nzove, basanze hafunze ndetse hari itangazo rivuga ko “ kubera imirimo yo gusana ikibuga tariki ya 4 Ugushyingo kugeza ku ya 30 Ugushyingo, bumenyesha abagikoresha bose ko kizaba gifunzwe muri ayo matariki yavuzwe haruguru.”

Amakuru yizewe Indebakure.com ifite ni uko Rayon Sports yari imaze iminsi yari yaramenyeshejwe ko iki kibuga kigomba gusanwa ndetse byakabaye byaratangiye mu cyumweru gishize, iyi kipe ikavuga ko ishaka kwitegura umukino wa Musanze FC.

SKOL ngo yaba yarafashe umwanzuro wo gusana iki kibuga kuko muri iki gihe cy’imvura, kimaze kwangirika ku buryo bugaragara ku buryo hari abakinnyi basigaye bakivunikiramo kuko gikoreshwa n’ikipe ya mbere ya Rayon Sports ndetse n’ikipe yayo y’abatoza itozwa n’Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste.

Mu byatumye abakinnyi bisanga ku kibuga cyamaze gufungwa, ngo harimo kuba Rayon Sports itaramenyesheje uyu mufatanyibikorwa wayo gahunda yayo y’imyitozo nk’uko yari imaze iminsi ibigenza.


SKOL itera inkunga Rayon Sports guhera muri Gicurasi 2014. Tariki ya 29 Nzeri 2017, ni bwo uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwashyikirije Rayon Sports ikibuga cyo mu Nzove, kugira ngo izajye igikoreraho imyitozo.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU
Nature
by : MiZERO Honoré , 20 November, 2019





POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com