ads

ads


Ingabo z’u Burundi zahawe ibimodoka by’intambara bizazifasha mu ntambara>>>

by MiZERO Honoré 6 November. 2019 @indebakure.com 272 Views


06112019221653amisome5-768x439.png
ADVERTISEMENT


Tariki ya 5-Ugushyingo-2019 ingabo z’abarundi ziri mu gihugu cya Somariya mu butumwa bwo kugarura amahoro, zagejejweho ibimodoka by’intambara bizazifasha mu ntambara.

Kwamamaza


Ibyo bimodoka by’intamabara byo mu bwoko bwa blindes bigera kuri makumyabiri (20 ) byatanzwe na Leta y’uBurundi muntumbero yo kworoherereza abasirikare b’igihugu cy’u Burudi bari mu gihugu cya Somariya mu butumwa bwa AMISOM bwo gufasha kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye:

Ambassadeur Francisco Madeira, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’ishirahamwe ry’ubumwe bwa Africa yari ahari muri uwo muhango wo gutanga ibyo bikoresho.

Général George Owinow, asanzwe ashizwe ibijanye n’ibikoresho muri gahunda ya  AMISOM nawe yagaragaye muri uwo muhango ndetse akaba yarikumwe na Général Richard Banyankimbona, uyoboye ingabo z’u Burundi mu gihugu cya Somariya muri gahunda yaAMISOM.

Ambassadeur Madeira, yavuze ko ibyo bikoresho bizongerera ingufu abasirikare b’abarundi bari muri AMISOM kugarura ituze mu gihugu cya Somalie ndetse akaba yamenyesheje kandi ko ibyo bikoresho bijanye bizifashishwa n’abasirikare kubakingira mu gihe bazaba bariko batatswe umwanzi.

Twabibutsa ko bisanzwe biri mu masezerano y’ibihugu byohereje ingabo mu gihugu cya somalie n’ishirahamwe ry’ubumwe bwa Africa avugako ibihugu abo basirikare bavamwo arivyo bitegerezwa guha ibikoresho abasirikare babo ndetse no kubihindura mugihe biba bishaje.


Amafoto:

Ibimodoka bya burende byahawe abasirikare b’abarundi bari muri Somalia

Bimwe mubimodoka bya gisirikare byahawe abasirikare b’abarundi bari muri Somalia mu butumwa bwo kugarura amahoro


Gen de Richard Banyankimbona ari kwakira Madeira, intumwa idasanzwe y’ishirahamwe  ry’ubumwe bwa Africa


Ambassadeur Madeira ari kugenzura ibikoresho byose byatanzwe kungabo z’u burundi muri somariya


Ibirwanisho byo mu bwoko bwa blindes byahawe igisirikare cy’u Burundi muri Somalia


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU
Nature
by : MiZERO Honoré , 20 November, 2019





POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com