ads

ads


Bakundukize Ruth wari warameze igisa n’amabere ku kaboko yaguye ku iseta i Murunda bamubaga>>>

by MiZERO Honoré 18 November. 2019 @indebakure.com 31 Views


18112019173911arton45736.jpg
ADVERTISEMENT


Bakundukize Ruth wasabaga ubufasha inzego za leta ndetse n’abikorerabushake yajyanywe ku bitaro bya Murunda yoherejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu akaba yarakuwe iwabo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba bumwohereza ku bitaro bya Gisenyi ari naho yavuye yoherejwe ku bitaro bya Murunda ari naho yaguye avuye ku iseta.

Kwamamaza


Umuryango wa Bakundukize Ruth uratangaza ko yitabyimana kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nyuma yo kuva kubagwa n’inzobere ziri gukorera muri ibyo bitaro. Akaba yaroherejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.


Umwe mubo mu muryango wa Bakundukize Ruth avuga ko bahamagawe n’ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo babafashe kubona transfert yo kujya ku bitaro byisumbuye nibwo bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kigufi maze nabo bamuha imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Gisenyi.


Yagize ati” baraduhamagaye tumujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo imbangukiragutabara ihamusange imujyane ku bitaro bya Gisenyi yaramujyanye imugezayo amarayo umunsi umwe nuko ubuyobozi bw’umurenge baraduhamagara baduha n’amafaranga bamwohereza iMurunda ngo hariyo inzobere zizamuvura.”


Uyu wo mu muryango we akomeza avuga ko bageze iMurunda bamubwira ko bazamubaga kuwa mbere kuko muri wekendi badakora niko gutegereza uyu munsi bakaba bamujyanye ku iseta ahagana saa tatu. Yagize ati twategereje ahagana saa cyenda batubwira ko barangije kumubaga ariko ko akiri muri koma nyuma y’iminota mirongo itatu batubwira ko ashizemo umwuka.


Twifuje kumenya iby’urupfu rwa Bakundukize Ruth duhamagara umunyamabanga w’umurenge wa Nyamyumba Augusti Murenzi avuga ko aribyo ko yitabyemana akaba yabimenyeshejwe n’umunyamabanga w’akagari ka Busoro ari naho Nyakwigendera yaratuye.


Amakuru atugeraho akaba avuga ko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo kumufasha ko ariwe wasabye ko bamujyana iMurunda kugira ngo abonane n’inzobere z’abaganga ziri kuhakorera.


Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr William Kanyankore yatangarije itangazamakuru ko ubu burwayi bufata imyakura hakaba nta cyizere cyuko azakira ahubwo asaba abagiraneza kumufasha mu buryo bw’imibereho ye ya buri munsi.


Bakundukize Ruth yafashwe n’ubu burwayi afite imyaka irindwi kuko byatangiye yumva ari nk’intozi zimutondagira mu mubiri hanyuma bigenda bikura ku buryo byabaye nk’amabere abiri yafashe ku kuboko kw’ibumoso. Akaba yaratuye mu murenge wa Nyamyumba, akagari ka Busoro,Umudugudun wa Buvano.


Umuryango wa Bakundukize wavuze ko ufite ikibazo gikomeye cyo gushyingura kuko nta mikoro, ukaba usaba ko ubuyobozi bwabafasha





ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU


Nature
by : Jean Bosco Rukundo , 27 November, 2019


POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com