ads

ads


Abasirikare 13 b’u Bufaransa bapfiriye muri Mali mu buryo budasanzwe>>>

by MiZERO Honoré 26 November. 2019 @indebakure.com 150 Views


26112019185821arton148093.png
ADVERTISEMENT


Abasirikare 13 b’u Bufaransa mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri bapfiriye mu mpanuka y’indege ya za kajugujugu ebyiri zagonganye ubwo bari mu gikorwa cyo kurwanya umutwe w’abahezanguni b’Abayisilamu.

Kwamamaza


Ni ubwa mbere u Bufaransa butakarije rimwe abasirikare bangana gutya muri Mali. Mu ijoro ryakeye, biravugwa ko kajugujugu ebyiri zirimo iyitwa Tigre, zaguye nyuma yo kugonganira mu kirere ubwo ingabo z’u Bufaransa zarwanyaga intagondwa nk’uko byemejwe na Perezidansi y’u Bufaransa.

Abofisiye 6, ba ofisiye bato batandatu ndetse n’umukapolari umwe baguye muri iyi mpanuka. Aba bose bakaba babaga mu mutwe ushinzwe gukoresha kajugujugu z’intambara nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ikomeza ivuga.

Mu bapfiriye muri iyi mpanuka, harimo Lt Pierre Bockel, umuhungu w’uwahoze ari minisitiri ndetse na Senateri mu Bufaransa witwa Jean-Marie Bockel .

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Liptako, mu karere ka Ménaka, aho ingabo z’u Bufaransa ziri muri Operation Barkhane zikunze gukorera ibikorwa byazo byo kurwanya intagondwa z’Abayisilamu muri iki gice cyegereye imipaka itatu hagati ya Mali, Burkina Faso na Niger.


Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa yatangaje ko hatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyaba cyatumye kajugujugu ebyiri z’igisirikare cy’u Bufaransa zigongana ziri mu kazi hagapfa abasirikare bangana gutya.

Mu itangazo rye, Perezida Emmanuel Macron we yasabye guhora bazirikana abo basirikare bapfiriye u Bufaransa mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Sahel.


ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU


Nature
by : Jean Bosco Rukundo , 27 November, 2019


POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com