ads

ads


MissRwanda2020: Dore impinduka zizagaragara mu irushanwa rya Miss Rwanda>>>

by Aline UWITONZE 26 November. 2019 @indebakure.com 178 Views


26112019191430b1-109-cb269.png
ADVERTISEMENT


Mu gihe ab’inkwakuzi batangiye kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, hamaze kwemezwa amatariki y’ibikorwa by’amajonjora mu Ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ndetse n’aho bizabera.

Kwamamaza


Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 byafunguwe ku itariki ya 22 Ugushyingo 2020, aho bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda (www.missrwanda.rw/registration).


  • Impinduka mu buryo amajonjora ya Miss Rwanda yakorwagamo:

Ubusanzwe ijonjora ryaberaga mu Ntara ebyiri ku minsi ibiri ikurikiranye,ariko ubu byahindutse kuko buri Ntara igomba kuzajya ihabwa umwanya wayo wihariye mu cyumweru, indi ikazagerwamo mu gitaha.


Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, yagize ati bigamije kudufasha mu gihe dukora imyiteguro tukayinoza kuri audition ya buri ntara.”


Ingengabihe ya Miss Rwanda 2020 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizahera i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ku wa 21 Ukuboza 2019 ,mu gikorwa kizabera kuri Western Mountain Hotel naho ku wa 28 Ukuboza 2019 i Musanze hatorerwe abazaserukira Intara y’Amajyaruguru ahitwa La Palme Hotel.


Umujyi wa Huye nk’uko bisanzwe mu Ntara y’Amajyepfo uzakira ijonjora ku itariki ya 4 Mutarama 2020 muri Credo Hotel,hanyuma Silent Hill ya Kayonza yakire abandi bakobwa bahatanira guhagararira Intara y’Uburasirazuba ku wa 11 Mutarama 2020.


Umujyi wa Kigali ni wo uzasorezwamo ijonjora ku itariki ya 18 Mutarama 2020 kuri Hill Top Hotel i Remera.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU


Nature
by : Jean Bosco Rukundo , 27 November, 2019


POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com