ads

ads


Musanze: Gatabazi yasabye abunzi gutanga ubutabera nyakuri

by Jean Bosco Rukundo 27 November. 2019 @indebakure.com 153 Views


27112019092022Guverineri-Gatabazi-ashyikiriza-ikemezo-kishimwe-umwe-mu-bunzi.jpg
ADVERTISEMENT



Guverineri Gatabazi ashyikiriza ikemezo k'ishimwe umwe mu bunzi

Kwamamaza


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye cyane akazi abunzi bo muri iyi Ntara bakora, abasaba kurangwa n’ukuri kandi bagaharanira ko ababagana babona ubutabera nyakuri.

Ni ubutumwa Guverineri Gatabazi yatangiye mu murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abunzi, gifite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, twubake u Rwanda twifuza”.

Aganira n’abitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yibukije ko Abunzi bakora akazi gakomeye cyane mu gukemura amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye, akunze kugaragara mu muryango nyarwanda.

Yasabye Abunzi kumva ko Leta ndetse n’abanyarwanda muri rusange babaha agaciro gakomeye, bityo nabo bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora, kugira ngo koko bahamye ko ako gaciro bagakwiye.

Yagize ati “Akazi Abunzi mukora ni akazi gakomeye cyane, gasaba ubushishozi n’ubwitange. Ndabasaba rero kurangwa n’ukuri no guharanira ko ubutabera nyakuri bugera ku babagana.”

Yakomeje agira ati “Bunzi, umurimo mwatorewe ni ko gaciro kanyu. Mube inyangamugayo, mwunge abaturage, mubatoze gukemurira ibibazo mu miryango, mugabanye imanza zijya mu nkiko, munace amakimbirane.”

Yakomeje abasaba guharanira guca imanza zunga, gufasha abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko no kwirinda ndetse no kurwanya ruswa iyo iva ikagera.

Gatabazi kandi yasabye abaturage b’Intara y’Amajyaruguru muri rusange kwirinda imanza zidafite ishingiro, korohereza abunzi kandi buri wese agaharanira kugira umuryango utekanye, kuko iyo umuryango utarangwamo amakimbirane binaworohera gutera imbere.

Bamwe mu bunzi bafashe ijambo muri iki gikorwa, bashimiye cyane Perezida Paul Kagame udahwema guharanira ko basohoza neza inshingano zabo, bamwizeza gukomeza kumushyigikira mu rugamba rwo guteza imbere igihugu.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage ko muri iyi minsi icyaha cy’abasambanya abana kiri mu bihangayikishije igihugu, Guverineri Gatabazi abasaba gufata ingamba zo kugikumira hakiri kare, ndetse no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe hagize aho kiba cyangwa bagikeka.

Ubwo yatangizaga iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abunzi ku rwego rw’igihugu mu karere ka Kayonza, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston, yasabye abanyarwanda bose kurushaho guha agaciro akazi abunzi bakora, kuko na Leta yagaragaje ko ibaha agaciro gakomeye ishyiraho iki cyumweru kihariye cyahariwe ibikorwa byabo.

Yagize ati “Icyumweru cy’Abunzi ni umwanya wo kubwira Abunzi ko tubashyigikiye, ko duha agaciro ibikorwa byabo. Turabashima kandi turasaba ko abanyarwanda bose babashima, bagaha agaciro ibyo mukora”.

Minisitiri Busingye kandi yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukora uko bashoboye bakajya babonera abunzi aho bakorera. Yagize ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze, nimureke dufatanye dushakire Abunzi aho bakorera.”

Urwego rw’Abunzi mu Rwanda, ni rumwe mu ngero nyinshi zishimangira ubudasa bw’abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo.




ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU


Nature
by : Jean Bosco Rukundo , 27 November, 2019


POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com