ads

ads


Burundi: Ingabo za Leta zasabye abagabo bose guhera ku myaka 16 kubafasha gucunga umutekano ku mipaka y’u Rwanda>>>

by MiZERO Honoré 3 December. 2019 @indebakure.com 444 Views


03122019195331arton46118.jpg
ADVERTISEMENT


Ingabo za Leta y’u Burundi zifite ubwoba bwinshi ziterwa no gukeka ko u Rwanda rwabatera ariyo mpamvu zafashe abagabo bose uhereye ku myaka 16 bo ku misozi ya Ruhororo na Gasebeyi ya komini Mabayi kugira ngo babafashe gucunga imipaka.

Kwamamaza


Ingabo z’u Burundi zasabye aba bagabo bose kurikanura bakirinda ko ingabo z’u Rwanda zabinjirira cyane ko bavuga ko ari nazo zabateye kuwa 16 Ugushyingo zikabacamo igikuba.


Abaturage babwiye ikinyamakuru SOS Media Burundi ko aba basirikare basabye abagabo bose guhera ku myaka 16 kubafasha gukora uburinzi ku misozi ya Ruhororo na Gasebeyi muri Zone ya Ruhororo kugira ngo umwanzi uturutse mu Rwanda atabaca mu rihumye.


Umwe mu baturage yatangaje ati “Abasirikare n’Imbonerakure bitwaje intwaro baje ku bwinshi bavuga ko umuturage utarabafasha kurara irondo nijoro araba ari umwanzi w’igihugu.”


Umuyobozi w’intara yategetse ko abagabo banze kwitabira aya marondo bagomba kuriha amande byanze bikunze.


Umuyobozi wa Komini Mabayi, Pascal Basarugwuzuye, yavuze ko aya marondo agamije gukaza umutekano kugira ngo umwanzi uturutse mu Rwanda atabona aho yinjirira.


Yagize ati “N’ukugira ngo ntirinde ko hari umwanzi wakwinjira aturutse mu Rwanda.”


U Rwanda rwahakanye ko nta gitero na kimwe rwigeze rugaba mu Burundi ndetse ibi birego by’u Burundi bigamije kurangaza amahanga.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU




POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com