Ikibazo kiri hagati y'u Rwanda na Uganda gikomeje gufata indi ntera.
by Mizero Honore
.
@indebakure.com 7K Views
ADVERTISEMENT
Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda batandatu bafunzwe n'inzego z'iperereza muri Uganda barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Abo bafunzwe ni abagore bane n'abagabo babiri bivugwa ko bafunzwe mu cyumweru gishize. Ibi bije nyuma y'amakuru yavugaga ko umubano wa Uganda n'U Rwanda utifashe neza.
Claudette Ninsiima ni umwe mu bafite ababo bafunzwe. Avuga ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we witwa Herbert Munyangaju, ngo kuva ku wa Gatatu w'icyumweru gishize. Herbert Munyangaju Bivugwa ko yatawe muri yombi n'abagabo bari bafite intwaro ari mu kabari I Kampala kandi ubu afunzwe n'urwego rw'ubutasi bwa gisirikare rwo mu gihugu cya Uganda.
Madamu Ninsiima avuga ko afite impungenge z'umutekano w'umugabo we.
Kwamamaza
Nkuko tubikesha igitangazamakuru BBC ngo uyu mugore yagitangarije ati"Sinzi niba atekanye, niba akiri muzima, Nifuza kumubona nkamenya impamvu afunzwe. akomeza avuga ko ubwoba afite arubwuko umugabo we ashobora kuzicwa urubozo cyangwa akicwa cyangwa cyangwa agakorerwa ibindi bisa nabyo." Umunyamategeko wunganira abatawe muri yombi ERON Kiiza, avuga ko abandi bantu batanu bafite ubwenegihugu bw'Abanyarwanda nabo batawe muri yombi. Avuga ko abo yunganira baguye mu mutego w'ubwumvikane buke bwa dipolomasi buri hagati y'u Rwanda na Uganda. yakomeje atangariza igitangqzamakuru cya BBC ati"Tuzi ko umubano utifashe neza hagati y'u Rwanda na Uganda. ibitagenda neza twasabaga ko byakemuka mumaguru mashya kuko nibiramuka birushije uko bimeze ubungubu hari Abagande n'Abanyarwanda benshi bizagiraho ingaruka."
Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, yanze kugira byinshi avuga kuri iki bibazo ahubwo avuga ko bireba urwego rw'imibanire hagati y'ibihugu byombi kandi ko bizakemurwa mu nzira za dipolomasi. Biracyagoye kumenya impamvu yihishe inyuma y'umwuka mubi ututumba hagatiy'u Rwanda na Uganda. ariko Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda, "Red Pepper", cyandika amakuru ahishura amabanga cyarafunzwe igihe cyasohoraga inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yageragezaga guhirika ku butegetsi mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame. nubwo aya makuru yamagaywe na guverinoma ya Uganda.
Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured