ads

ads


Karongi:Impunzi 5 zitabye Imana,hakomereka 27 n'Abapolice7 mu gikorwa cyo guhosha imyigaragambyo.

by Habimana Ildephonse . @indebakure.com 6K Views


impunz.jpg
ADVERTISEMENT


Nyuma yaho Impunzi z'abanye-Congo ziviriye mu nkambi zikajya gukambika ku cyicaro cya HCR,zisabiwe gusubira mu nkambi zikabyanga ahubwo zigahitamo kurwanya Police y'u Rwanda,byatumye ikoresha izindi mbaraga maze  5 barapfa,abagera kuri 27 barakomereka ndetse n'aba Police 7 barakomereka.
Mu ntangiro ziki cyumweru nibwo impunzi zatangiye kugaragaza ko zitishimiye uko zibayeho,maze kuwa Gatatu zifata umwanzuro wo kuva mu nkambi ya kiziba zerekeza Ku cyicaro cya HCR kiri I Karongi mu Mujyi.Intandaro y'uku kuva mu nkambi nkuko izi mpunzi zibivuga ngo Nuko zitishimiye uburyo zibayeho.
Umuryango wita ku mpunzi HCR  wahise usohoyera itangazo usaba izi mpunzi gucisha make zigakurikiza amategeko y'u Rwanda zikareka imyigaragambyo.Ibi ntizabyumvise kuko zanze kuva ku cyicaro cya HCR ku neza byatumye hitabazwa imbaraga z'abashinzwe umutekano kugira bave mu mujyi basubire mu nkambi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21Gashyantare nibwo Police y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukoresha imbaraga zose mu gukura izi mpunzi Hariya mu mujyi kuko zari zafashe bugwate inyubako ya HCR.

Kwamamaza



Commission of Police Theos Badege umuvugizi wa Polisi.

Nkuko umuvugizi wa Police CP Theos Badege yabitangaje mu kiganiro agiranye na city radio muri icyi gitondo yavuze  ko izi mpunzi zari zifiteibikoresho bitandukanye birimo amabuye,Ibyuma zasabwe kuhava zikanga ahubwo zigatangira gutera amabuye Police byatumye hakoreshwa imbaraga zihariye mu kubakuraho byatumye bamwe bakomereka.yagize ati:"Twagerageje gusaba izi mpunzi ko zasubira mu nkambi ariko zirabyanga,nta kindi hakoreshejwe imbaraga mu kuzikura kuri HCR kuko zari zafashe ibiro bugwate,twazisanganye ibisongo byo mu mitarimba ubwo zitangira gutera amabuye.nibyo hari 5 baburiye ubuzima muri iki gikorwa,abagera kuri 25 bakomeretse ndetse hari Abapolisi 7 b'u Rwanda bakomerekejwe n'amabuye yaterwaga". Yakomeje avuga ko u Rwanda abagera kuri 15 bamaze gutabwa muri yombi bazira kuba aribo bari inyuma yo kugumura abandi.
Umuyobozi muri HCR, Daniela Ionita avuga ko impunzi zanze gusubira mu nkambi ya Kiziba, mu burengerazuba bw’u Rwanda, zavuyemo kuri uyu wa Kabiri ushize zitangiza imyigaragambyo.

Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y’Ibiza, Jean Claude Rwahama, yemeje aya makuru avuga ko abantu benshi bakomerekeye mu myigaragambyo yo kuri uyu wa kane, itariki 22 Gashyantare, yongeraho ko abo bireba barimo abahagarariye inkambi bari gushaka igisubizo, by’umwihariko ko ntacyo bazazifasha mu gihe zizaba zitasubiye mu nkambi.
Ati “Bagomba kuva hariya hano bagasubira mu nkambi. Ndetse twumvikanye na HCR ko nta bufasha bwose bazabona nibaba bakomeje gukambika hariya.”
Izi mpunzi zitangaza ko zigaragambya zisaba gusubira uwabo muri Congo, kubera ubuzima bubi zivuga ko zibayeho mu Rwanda, ko nkunga zagenerwaga ku kwezi yavuye ku bihumbi 7500 ubu ikaba igeze kuri 5700. Muri iyi nkambi ya Kiziba habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 16.
Mu bibazo izi mpunzi zinubira nkuko umuyobozi wazo abitangaza nuko zidahabwa uburenganzira bwazo harimo kudahabwa uburezi,ubuvuzi busesuye ndetse n'amafaranga yo kubatunga adahagije kuko ngo kubona umuntu utungwa na 0.5$  bibabaje.

Uyu ni uwarashwe akaguru wahise aterurwa n'abagenzi be.

Impunzi yarashwe mu nda.

ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO




AMAKURU


Nature
by : Jean Bosco Rukundo , 27 November, 2019


POLITIKI




UBUZIMA





FACEBOOK

YOUTUBE


Our main page @indebakure.com loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




KWAMAMAZA

PHP KIT
WEB DESIGN
UI/UX

Contact

Join Us

Links

×

Tickets

Need help?

CONTACT

Fan? Drop a note!

CYANIKA-BURERA - INDEBAKURE.COM
Phone: +250 788 32 14 84
Email: info@indebakure.com